
Umubyinnyi w’umunyarwanda mpuzamahanga Sherrie Silver yishimiye guhura n’abarimo perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu birori byo gusoza inama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi muri Kenya ibi birori bikaba byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ku wa 12 Gicurasi 2026.
Sherrie Silver wagize uruhare rukomeye mu birori bisoza inama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi muri Kenya aho yari umuyobozi w’ubuhanzi ( Artistic Director) w’igitaramo cyiswe ” Africa Forward Concert ” ku munsi wo gusoza iyi nama.
Sherrie Silver ntiyitabiriye iyi nama wenyine kuko yaraherekejwe n’abagize ikigo cye cya Sherrie Silver Foundation aho bakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Yemi Alade na BienAime wahoze mu itsinda rya Sauti Sol.
Uyu mukobwa akaba yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo guhurira n’abayobozi bakomeye muri iyi nama barimo na perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.




