
Diamond Platnumz n’umukunzi we Zuchu batanze inkunga ingana n’ibihumbi 71 by’ amadorali y’ America arenga miliyoni 103 z’amanyarwanda mu bitaro bya Benjamin Mkapa yo gufasha abana bafite ibibazo bijyanye n’amagufwa ndetse n’impyiko.
Ku wa 9 Gicurasi 2026 nibwo umuhanzi Diamond Platnumz n’umukunzi we Zuchu bageneye inkunga abana barwariye mu bitaro bya Benjamin Mkapa biherereye Dodoma bafite ibibazo bijyanye n’amagufwa ndetse n’abandi bafite ibibazo bijyanye n’impyiko.
Iki gikorwa kikaba cyakoze ku mitima ya benshi aho benshi bemeza ko ari igikorwa cyiza abandi bahanzi bagakwiye gukurikiza kugirango bakomeze kuba hafi abafite ibibazo.
Diamond Platnumz akaba ari umwe mu bakunzwe cyane ndetse n’umukunzi we Zuchu bakaba bakomeje kwigarurira imitima ya benshi.




