
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ku wa 12 Gicurasi myugariro wa APR FC Niyigena Clement yahuye n’abayobozi ba Al Hilal bongera gusubukura ibiganiro nyuma y’uko bari bamwifuje ariko ikipe ya APR FC akinira ikabanza kumwimana.
Niyigena Clement ukinira APR FC nyuma yo kwifuzwa na Al Hilal yo muri Sudan ikanatanga amafaranga menshi ariko ikipe ya APR FC ikamwimana igatangaza ko ikimukeneye uyu mukinnyi yongeye kuyitera umugongo yisubirira mu biganiro n’iyi kipe yo muri Sudan imwifuza.
Niyigena Clement wamaze imikino adakina kubera ikibazo cy’imvune gusa na nyuma yo kuva mu mvune ntabashe guhita atangira gukina muri APR FC abantu batangiye gutekereza ko uyu mukinnyi ibyo kujya muri Al Hilal bitaramuva mu mutwe byatumye yongera no guhura n’abayobozi ba Al Hilal.
Uyu myugariro Niyigena Clement akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeye ndetse nubwo bigaragara ko ku giti cye yifuza kugenda akajya muri Al Hilal ariko ikipe ya APR FC yo ntabyo ibyifuzo kuko babona ko abafatiye runini.




