
Ikipe ya Al Hilal isabwa gutsinda cyangwa ikanganya na Gasogi United uyu munsi saa cyenda biteganyijwe ko iraza guhabwa igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ( BK PRO LEAGUE CHAMPIONS) uyu munsi mbere yo kwerekeza muri Sudan mu mikino ya kamarampaka.
Al Hilal ifitanye umukino na Gasogi United kuri uyu wa gatatu saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium ishobora kurarana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda aho isabwa kunganya gusa cyangwa igatsinda umukino.
Iyi kipe yo muri Sudan kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda ( BK PRO LEAGUE) n’amanota 70 izigamye n’umukino w’ikirarane aho irusha ikipe ya APR FC amanota 11 ikaba isabwa kunganya gusa igahita yegukana iki gikombe cya shampiyona.
Nyuma yo guhabwa iki gikombe bamwe mu bakinnyi ba Al Hilal bakaba bagomba guhita bajya muri Sudan gukorezayo imikino ya kamarampaka kugirango bamenye amakipe azasohokera iki gihugu mu mikino nyafurika.




