
Umufaransa Dyran Lienart wabaye umuhuzabikorwa w’amarerero atandukanye ya Paris Saint Germain ategerejwe i Kigali aho azatangazwa nk’umuyobozi wa tekinike ( Technical Director ) wa Rayon Sports mu minsi ya vuba akaba afite impamyabumenyi yo gutoza ruhago ya UEFA A.
Dyrwn Lienart umaze igihe akorana na Rayon Sports bitewe n’uko yari agifitanye amasezerano n’irerero rya Paris Saint Germain byamaze kwemezwa ko kuri uyu wa gatandatu agomba kugera mu Rwanda aho azaba aje kuba umuyobozi ushinzwe tekinike muri iyi kipe.
Nkuko tubikesha umunyamakuru wa SK Fm Sam Karenzi akaba yatangaje ko uyu mutoza yamaze gutangira akazi muri Rayon Sports nubwo agitegerejwe kuri uyu wa gatandatu ndetse akaba yaragize uruhare rukomeye mu kwirukana umutoza Bruno Ferry.
Rayon Sports akaba yaba ibaye ikipe ya mbere mu Rwanda igize umuyobozi ushinzwe tekinike ibintu bimenyerewe cyane mu makipe yateye imbere.




