
Uwitwa Cole Tomas Allen ni we ukurikiranyweho kurogoya
umusangiro wahuzaga abagize amashyaka abiri ya Politike muri Amerika(USA) hamwe n’abanyamakuru, ubwo bari bateranye mu rwego rw’ubusabane bw’inzego zishinzwe guteza imbere demokarasi muri icyo gihugu.
Ni umuhango witabiriwe na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Madamu we Melania Trump, Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, na bamwe mu basenateri bo mu mashyaka y’aba “Democrats” n’aba “Republicans”, ndetse n’abanyamakuru basanzwe bakurikirana ibijyanye na Politike.
Muri Hotel yitwa Hilton iri i Washington DC hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (White House) mu ntera y’iminota nka 10 y’urugendo rw’amaguru, ni ho ibirori byarimo kubera ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026.
Ibyago byo kuraswa kw’Abayobozi ba Amerika byari ku rugero rukomeye cyane bitewe n’uko Umunyamerika Cole Tomas Allen, w’imyaka 31, akaba akomoka muri Leta ya California, yari yarakodesheje mbere yaho icyumba cya VIP muri iyo hotel, ndetse yemerewe no kwinjira muri ‘salle’ abayobozi bari barimo.

Cole Tomas Allen mu mwirondoro we ngo yabaye umwarimu, akaba yarinjiye muri Washington Hilton nta kundi kumusaka kubayeho kuko yari asanzwe ahacumbitse, ariko aho basakira bwa nyuma kugira ngo yinjire mu cyumba cyarimo Abayobozi bakuru b’igihugu(muri metero nka 20 gusa), ni ho byose byamuhindukiriyeho.
Yakoze ku mbunda imwe muri eshatu yari afite, arasana n’abashinzwe umutekano, ku buryo hari uwo yakomerekeje ariko ntiyabasha kumwica bitewe n’uko yari yambaye agakoti kamurinda amasasu.
Cole Tomas warwanaga ashaka kwinjira ngo agere kuri Perezida Trump wari kuri metero nke cyane hafi ye, na we bahise bamurasa ariko ahatari mu cyico agwa hasi.
Perezida Trump n’abandi bayobozi bari kumwe bahise bahungishwa bavanwa muri icyo cyumba cy’ibirori, mu gihe abandi batumirwa muri rusange na bo bihishe munsi y’intebe n’ameza kugeza ubwo hatangajwe ko uwagabye igitero yafashwe.
Nyuma yaho Perezida Trump yaje kugaruka afata ijambo ashima abamurinda ko babaye intwari kuko bahise bafata uwo mugizi wa nabi, atangaza n’ifoto y’ukekwa hamwe n’amashusho agaragaza uko igikorwa cyatangiye.

Cole Tomas Allen, yaje kwerekwa Perezida Trump aryamye hasi yubitse inda, bamukuyemo imyenda, amaboko ye aboheye inyuma, kugeza ubu ngo arimo kuvurirwa mu bitaro byegereye hotel Hilton, bikaba biteganyijwe ko agezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026.
Umuyobozi w’Ibiro by’Ubutasi muri Amerika(FBI), Kash Patel avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo bamenye neza Cole Thomas Allen n’impamvu yamuteye kugaba igitero ku mukuru w’igihugu, ndetse akaba yahaye ikaze n’undi muntu wese umufiteho amakuru.
Patel yagize ati “Nta makuru make abaho, nta makuru adakwiye abaho, yose turayasesengura.”
Si ubwa mbere Trump asimbutse urupfu kuko mu mwaka wa 2024 ubwo yarimo kwiyamamariza kuba Perezida, uwitwaga Thomas Crooks yamurashe amasasu umunani, rimwe rigakomeretsa ugutwi, ubwo yari ahitwa Butler muri Pennsylvania.





