
Nyuma yaho Aziz Bassane afatiwe ibihano n’ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba yaragiye avugwaho ibintu bitandukanye birimo kujya mu bagore no kurara mu tubari yasubije ko ubutabera bw’Imana buhari nta kindi yavuga.
Aziz Bassane kuri ubu wamaze gufatirwa ibihano na Rayon Sports yanditse ubutumwa aho yavuze ko ubutabera bw’Imana buhari kuri we yumva ntacyo yavuga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Aziz Bassane akaba yagize ati ” Ubutabera bw’Imana burahari, nta kindi navuga “.
Nyuma yo gutangaza ibi hakaba hakomeje kwibazwa igihe ibihano Aziz Bassane yahawe bizarangirira cyane ko Rayon Sports itigeze itangaza igihe azamarira mu bihano.



