Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 1999, rukaba rwarubatswe n’umuryango Aegis Trust, ufite icyicaro mu Bwongereza, wiyemeje gukumira Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu, aho wari ubisabwe na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali.
Uru rwibutso rwatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2004, mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rubungabungwa na Aegis Trust mu izina rya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE.
Inyubako nkuru y’uru rwibutso igizwe n’ibice 4 by’ingenzi imbere muri yo, aho igice cya mbere kivuga ku mibereho y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni n’amateka y’ivangura, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ndetse n’urugendo rwo kongera kubaka igihugu kuva mu mwaka wa 1994.
Igice cya kabiri kivuga ku zindi Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere bwabayeho mu mateka hirya no hino ku isi, kigafasha kumenya ibimenyetso by’ihohoterwa no gusobanukirwa akamaro ko kwirinda cyangwa gukumira ubwicanyi na Jenoside.
Igice cya gatatu cy’iyi nyubako ni icyumba gifasha abantu kwibuka abana bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mbere yo gusura iyi nzu ndangamateka y’urwibutso, abashyitsi babanza kunyura mu yindi iri hanze irebana na yo, ikaba ibitse ibitabo bivuga kuri Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, hakanareberwa filime z’ubuhamya bwa bamwe mu barokotse.
Abashyitsi bahita binjira muri urwo rwibutso, bakaza gusohokamo berekeza ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 250, bakabunamira, bakanashyira indabo ku mva(abazifite).

Ku munsi wa mbere wo gutangira icyunamo ngarukamwaka, Perezida wa Repubulika na Madamu bagera kuri uru rwibutso, bakunamira abazize Jenoside, bagashyira indabo ku mva ndetse bagacana urumuri rutazima rugizwe n’ibirimi by’umuriro bitajya bizima n’ubwo byahuhwa n’umuyaga mwinshi cyangwa bikanyagirwa n’imvura y’umurindi.
Urumuri rutazima (Eternal Flame) rufite igisobanuro cy’uko ari ikimenyetso cyo kwibuka iteka no kutazibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rumuri rwaka ijoro n’amanywa mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka, hagakoreshwa gaz ya LPG (Liquefied Petroleum Gas), aho
iziko ryarwo rifite imiterere yihariye ituma amazi y’imvura atinjira muri gaz, ndetse ko ingufu iyo gazi isohokana zitemera ko ibirimi by’urwo rumuri bizimywa n’umuyaga.
Uru rwibutso rwo ku Gisozi rufite kandi inyubako yitwa Amphitheater itwikirije ihema rikomeye, ikaba yaragenewe abaza gukurikirana ibiganiro n’ibihangano bijyanye no Kwibuka.
Haruguru y’iyo ‘Amphitheater’ hakaba Ikigo cy’Amahoro (Center for Peace) kigizwe n’ibyumba byagenewe amahugurwa n’amasomo agamije kubaka amahoro n’ubumuntu mu bantu.
Uru rwibutso rwa Kigali rukikijwe kandi n’ubusitani buteweho ishyamba rinini, ubwo busitani ngo bubitse amwe mu mateka n’ahantu hateguwe hafasha abantu gutekereza no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazanywe gushyingurwa bakuwe mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali.
Uru rwibutso kugeza ubu rusurwa n’abantu barenga 100,000 ku mwaka, baza baturuka hirya no hino ku isi, nk’uko abashinzwe kurucunga babisobanura.
Abanyamahanga ngo barusura cyane cyane mu bihe bizamo ba mukerarugendo benshi (High season for tourism), ariko hakaba n’Abanyarwanda ngo barusura cyane mu bihe by’iminsi 100 yo Kwibuka.
Gusura uru rwibutso ni ubuntu keretse iyo hari ukeneye serivise zo gusobanurirwa no kuyoborwa, aho abakozi barwo bahita batangira akazi ko gusobanura byimbitse amateka, cyangwa se hakitabazwa udukoresho twifashishwa mu gusura, aho umuntu aba yumva mu matwi amajwi amusobanurira amateka (Audio guide machines).

Abayobozi bakuru mu bihugu bitandukanye byo ku isi bagiye basiga ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi, ahanini buba ari ubuhumuriza abarokotse, ubuvuga amasomo bakuye mu kumenya amateka, ndetse hari n’abavuga ko bigiye ku rugendo rw’Abanyarwanda mu bijyanye n’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.
Hari n’abandi bandika bashishikariza abatuye isi n’abayobozi by’umwihariko kubana mu mahoro no kwirinda ibyatandukanya abantu, kuko biganisha ku makimbirane ashobora kuvamo ubwicanyi ndengakamere nka Jenoside.
Mu bategetsi b’isi bakomeye bageze ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi hari Bill Clinton wayoboraga Leta zunze Ubumwe za Amerika mu 1994, n’ubwo yaje yararangije Manda ye mu myaka ya 2005-2006.
Hari benshi mu bayobozi b’u Bwongereza basuye uru rwibutso barimo Tony Blair, David Cameron na Boris Johnson babaye ba Minisitiri w’Intebe, ndetse n’Umwami Charles III hamwe n’Umwamikazi Queen Camilla (mu gihe CHOGM yaberaga mu Rwanda muri 2022).
Mu bakuru b’u Bufaransa baje gusura uru rwibutso hari Nicolas Sarkozy wahageze muri 2010 na Emmanuel Macron waje muri 2021. Haje kandi uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban-Ki Moon hamwe na Koffi Annan.
Abandi bategetsi bakomeye basuye uru rwibutso barimo Benjamin Netanyahu Minisiri w’Intebe wa Israel na Perezida wayo Isaac Herzog wahageze muri 2024, ndetse na Justin Trudeau wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada.
Muri Afurika haje abarimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Abdel Fattah el-Sisi wayoboye Misiri, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda wahaje mu bihe bitandukanye byo kwibuka, Jakaya Mrisho Kikwete wayoboye Tanzania, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Hakainde Hichilema wa Zambia n’abandi.
Kuri uru rwibutso rwo ku Gisozi twahahuriye na Batamuliza Valerie w’imyaka 72 y’amavuko, yaje azanye n’itsinda rya bamwe mu bagize umuryango we, bahaje bavuye ku rundi rwibutso rw’i Ruhanga mu murenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo.
I Ruhanga Batamuliza ajyayo buri mwaka Kwibuka Se(Papa we) hamwe n’umwana yari abereye nyina wabo, ku Gisozi na ho akahaza kwibuka musaza we na muramu we.
Batamuliza yaganiriye na 3Dtv yibuka amateka ya Jenoside yabereye i Gikondo ahitwa i Mburabuturo, akaba ari ho abo yibuka biciwe.
