Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 yerekeje muri Zambia mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’isi aho mu mukino ubanza batsinzwe na Zambia ibitego 2-0 i Kigali.
Nyuma yo gutsindwa na Zambia y’abangavu batarengeje imyaka 17 i Kigali ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahagurutse I Kigali igiye gukina umukino wo kwishyura aho yijeje abanyarwanda kuzatahana intsinzi.
Iyi kipe y’igihugu AMAVUBI nubwo itabonye amahirwe yo gukina imikino myinshi itandukanye gusa akaba ari ikipe itanga icyizere aho benshi bemeza ko nimara kumenyerana izagera kure hashoboka.
Uyu mukino uzabera i Ndola muri Zambia ikipe y’igihugu ikaba yahagurutse ihagarariwe n’umutoza wayo mukuru Oscarie Iragena.
