Shaddyboo yatangaje ko ubukire bwa mbere yumva afite mu buzima bwe akwiye kwiratana ari ukuba afite abana babiri ndetse no kuba Imana yaramufashije akagera ku bwamamare.
Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo n’umwe mu bafite izina rikomeye cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda akaba yatangaje ko yumva ubukire bwa mbere afite ari abana be yabyaye ndetse no kuba yarabaye icyamamare.
Nkuko yabitangaje Shaddyboo akaba yatangaje ko kuva akiri umwana muto yarafite inzozi zo kuzaba icyamamare rero ubu ashimira Imana ko ibyo yakuze yifuza kuri ubu yabigezeho akaba yumva ubwamamare bwe ari kimwe mu bintu yakwiratana.
Akaba yakomeje atangaza ko kandi ikiruta ibindi ari umugisha yagiriwe wo kugira abana babiri bikaba bimutera ishema cyane ndetse niyo ari mukazi bituma yumva hari ikintu gifatika arimo gukorera
