Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabukije aba-sportifs ko nta Munyarwanda wo kumva ko urugamba rwo kurinda u Rwanda ari urw’Ingabo na Polisi gusa.
Yagize ati “Ntihagire Umunyarwanda aho uri hose wumva ko urugamba rwo kurinda iki Gihugu ari urw’ingabo na polisi gusa, twese biratureba. Abanyamupira twirirwa dutanga amakuru ku mupira ni byiza ariko duhaguruke turwanye umuntu wese wifuza kudusubiza aho twavuye kuko igihe cyose umutekano udahari n’umupira ntiwaba.”
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo umuryango wa Rayon Sports wifatanyaga n’Akarere ka Rubavu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu, aho hakozwe urugendo rwo kwibuka rwasorejwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ahazwi nka ‘Commune Rouge’.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice nabo bifatanyije na Rayon Sports muri iki gikorwa.

