Yago pon Dat kuri ubu wibera mu gihugu cya Uganda kuri ubu ari mu mashimwe akomeye nyuma yo gukora impanuka imodoka ye ikangirika bikomeye ariko we akabasha kurokoka iyi mpanuka.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago pon Dat arashimira Imana nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye ndetse n’ikinyabiziga kikangirika cyane ariko akabasha kuyirokoka akaba yasabye abakunzi be gukomeza kumusengera ndetse anashimira Imana yamurinze.
Yago akaba yashimiye cyane Imana yamurinze ntabashe gusiga ubuzima mu mpanuka yakoze cyane ko byanashobokaga bitewe n’uburyo ikinyabiziga cye cyangiritse ndetse akaba yanaboneyeho abakunzi be gukomeza kumusengera.
Yago uherutse gushyira hanze indirimbo nshyashya yakoranye na Palasso akaba akomeje ibikorwa bitandukanye bijyanye na muzika mu gihugu cya Uganda ari naho asigaye atuye.
