Dj Ira nyuma yo kwaka ubwenegihugu bw’u Rwanda perezida Paul Kagame ndetse agahita anabuhabwa yihanangirije abakomeje kumwibasira ndetse bakanamutera ubwoba kubera ko yafashe ubwo bwenegihugu abemeza ko atewe ishema no kwitwa umunyarwanda.
Nyuma yo kugaragaza ko hashize umwaka wose yibasirwa ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu barundi bamuhora ko yafashe ubwenegihugu bw’u Rwanda agahitamo guceceka Dj Ira yihanangirije abakomeje kumwibasira ndetse anabibutsa ko u Burundi bwemera kugira ubwenegihugu bubiri rero atumva impamvu byabaye ikibazo kuba yarafashe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Nkuko Dj Ira yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akaba yagize ati ” Nyuma y’umwaka wose muracyababaye , muracyantuka , muracyantera ubwoba gusa sindumva ikibazo gihari , nshobora kuba nararacecetse mukibwira ko mfite isoni zibyo nasabye ko nahatirijwe u Burundi bwemerera umuntu kugira ubwenegihugu bubiri gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni nkuko nari gusaba ubwenegihugu bwa Canada cyangwa se America.
Nkuko yakomeje abitangaza akaba yakomeje atangaza ko izina Dj Ira ryamenyekaniye mu Rwanda ari naho yatangiriye akazi akora aho yahageze u Rwanda rukamuha amahirwe batitaye ko ari umunyamahanga bityo rero afite impamvu zirenga igihumbi zo kwaka ubwenegihugu bw’u Rwanda.
