
Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat yatangaje ko yamaze gutanga ikirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB ) nyuma yo kugambirirwa kugirirwa nabi ndetse bagashaka no kumutwikira mu nzu aho yari atuye Kagugu.
Uyu muhanzi umaze igihe akora ibiganiro binyura kuri shene ye ya YouTube yitwa ‘Yago TV Show’, aherutse kugaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yari agitangira ibikorwa bye bwite, avuga ko hari abantu batigeze bishimira ibyo yakoraga kugeza n’aho ngo bategura umugambi wo kumuhitana.
Yago yavuze ko yifashishije uburyo bwa internet bwa RIB atanga ikirego, agaragaza abantu batatu asaba ko bakorwaho iperereza ku byo yise umugambi wo kumwica ndetse avuga ko umwe mu batangabuhamya yishingikirijeho ari Izabayo Rabani, uwo avuga ko yamwandikiye amubwira ko umutimanama wamuremereye agahitamo kuvuga ibyo yari azi ku mugambi wari waracuzwe.
Nk’uko Yago abivuga, Rabani yamumenyesheje ko yari mu bantu bahawe amafaranga kugira ngo bagire uruhare mu mugambi wo kumugirira nabi, ndetse ko ayo mafaranga yatanzwe n’abo Yago yagaragaje mu kirego cye, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Fatakumavuta na Dj Brianne aho uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo kubona ayo makuru yahise yandikira RIB ayisaba gukora iperereza kuri icyo yise icyaha gikomeye cy’ubwicanyi cyari kigambiriwe.
Umuhanzi Yago Pon Dat, yatangaje ko yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakorwa iperereza ku bantu batatu avuga ko bagize uruhare mu mugambi wo gushaka kumwambura ubuzima, ibintu avuga ko byanamuhatiye guhungira muri Uganda aho amaze imyaka ibiri aba.
Yago Pon Dat avuga ko impamvu amaze imyaka ibiri aba muri Uganda ari uko yumvaga umutekano we utizewe nyuma yo kumenya ayo makuru. Yagize ati: “Maze imyaka ibiri mpungiye muri Uganda kubera abo bantu bashatse kunyica.”
Yavuze kandi ko yiteguye kwitaba urwego urwo ari rwo rwose rwamuhamagara mu gihe hari umuntu ufite icyo amushinja cyangwa hakenewe ibisobanuro ku byo yavuze.
Yibukije ko no mu bihe byashize yigeze kwitaba RIB nyuma y’ikirego yari yarezwe kijyanye n’amashusho y’ubwambure bw’umugore umwe, ariko ngo iperereza ryakozwe rikagaragaza ko nta bimenyetso byamushinjaga byari muri telefoni ye.
Uretse ibyo, Yago yavuze ko aherutse kubona undi mutangabuhamya umubwira ko hari n’umugambi wari warateguwe wo gutwika inzu yabagamo i Kagugu





