
Nyuma yaho Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly atangaje ko ahaye amasaha 48 Bebe Cool ngo asabe imbabazi ndetse ahakane ibyo yamushinje byo kugira uruhare mu buriganya bwo kuri internet uyu muhanzi yamaze gutangaza ko afite ibimenyetso bihagije bityo yiteguye guhangana na Miss Mutesi Jolly mu nkiko.
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, yatangaje ko yiteguye guhangana na Miss Mutesi Jolly mu nkiko, nyuma y’uko uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 amuhaye amasaha 48 ngo asabe imbabazi ndetse ahakane ibyo yamushinje byo kugira uruhare mu buriganya bwo kuri internet.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), Bebe Cool yavuze ko afite ibimenyetso byinshi azifashisha mu rukiko, ndetse ko hari ibindi ateganya gushyira hanze mu rwego rwo gushyigikira ibyo arega Mutesi Jolly.
Bebe Cool akaba asanzwe ari umwe mu bahanzi bafite izina rikoneye cyane mu gihugu cya Uganda.





