
Umuyobozi w’Ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close mu buhanzi yagiriye inama abari mu nzira yo gukoresha ibiyobyabwenge abibutsa ko atumva impamvu umuntu yakwishimira kubaho ubwenge bwe bwayobye .
Nkuko Tom Close yabitangaje akaba yatangaje ko muri iki gihe usanga abantu benshi barishoye mu ngeso zo gukoresha ibiyobyabwenge ariko atumva impamvu umuntu ashobora kwishimira kubaho ubwenge bwe bwayobye.
Akaba yakomeje yemeza ko usanga hari n’abantu bagerageza kureka ibiyobyabwenge ariko ugasanga Ari ibintu bibarenereye cyane gusa bisaba gufata umwanzuro ndetse no kwegera ababishinzwe bakabasha kukuganiriza.
Tom Close akaba Ari umwe mu bakoze amateka akomeye muri muzika Nyarwanda ndetse kuri ubu akaba ari umuyobozi w’Ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).





