
Abahanzi batwaye Guma Guma Super Star buri umwe azagira aho ataramira mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika bya 2026.
Abahoze mu itsinda rya Urban Boyz bazataramira i Rubavu ibi bitaramo bisozwa ku wa 1 Kanama 2026 mu gihe Tom Close watwaye iki gihembo ku nshuro ya mbere we azataramira i Nyagatare.
SOMA:Ku nshuro ya mbere Kevin Kade agiye gutarama imbonankubone muri Iwacu Muzika
Bruce Melodie azataramira i Ngoma, Dream Boyz ihagarariwe na Platini P itaramire i Huye, Butera Knowles izaba ari i Muhanga hafi y’iwabo mu Ruhango, naho Riderman akazataramira i Musanze.
Muri ibi bitaramo King James watwaye Guma Guma ku nshuro ya kabiri ntiyigeze agarukaho bisa n’aho bihura n’igitaramo cye bwite azakora tariki ya 1 Kanama 2026, bigatuma atazagaragara muri MTN Iwacu Muzika Festival.











