
Umuhanga mu gucura injyana z’umuziki X On tHe Beat ni umwe mu bo muzika nyarwanda ifite ugira uburyo bwihariye cyane akora imiziki y’abahanzi ndetse akagira n’umwihariko wo gukora gakondo ihujwe n’imicurangire igezweho.
Producer X niwe wakoze album yose “Musomandera” ya Ruti Joel iriho indirimbo nka “Murakaza”, “Cunda”, “Ibihame”, n’izindi, yakoze indirimbo kandi nka “Ingabe” ya Impakanizi, “Mpa Power” ya Mr Kagame, “Jaja” ya Juno Kizigenza na Kivumbi King, n’izindi nyinshi tutarondora.
Muri iki gihe usanga abakunzi b’umuziki bavuga ko indirimbo nyinshi ziri gukorwa ubu cyane iziri mu njyana z’amahanga, zisa bityo ariho bamwe mu basesenguzi bahera bavuga ko uyu muziki ukeneye umuntu nka X On tHe Beat uzwiho kugira imicurangire yihariye.






