
Umuhanzi Joshua Baraka yongewe mu bahanzi bazaririmba mu mikino ya nyuma ya BAL 2026 izabera i Kigali muri BK Arena kuva tariki 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.
Uyu muhanzi wo muri Uganda gusa ufite na nyina w’Umunyarwandakazi, akaba n’umwe mu bagezweho cyane muri Afurika, azataramira i Kigali ku itariki 23 Gicurasi 2026.
Joshua Baraka yiyongereye ku bandi bahanzi bamaze gutangazwa barimo Bien Aime Sol wo muri Kenya na Abigail Chams wo muri Tanzania.
Baraka yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri Kanama 2025, mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe.






