
Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro mu mikino yombi bikaba 6-2 igiye kongera guhurira na Rayon Sports ku mukino wa nyuma ibintu byaherukaga umwaka ushize ubwo wampaye APR FC ariyo yegukanye iki gikombe.
Rayon Sports na APR FC n’amakipe ahora ahanganye umukino uhuza aya makipe yombi ukaba uhuruza imbaga y’abantu ubu bose amaso bakaba bayerekeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.
Mu mukino uheruka guhuza aya makipe yombi muri shampiyona akaba yaranganyije igitego 1-1 gusa uyu mukino ukaba utaravuzweho rumwe cyane cyane ku ruhande rwa Rayon Sports aho bemezaga ko bagakwiye gutsinda umukino bibwe n’ umusifuzi.
Kuri ubu APR akaba ariyo ifite ibikombe byinshi by’amahoro kurusha Rayon Sports aho Rayon Sports Sports yifuza gutsinda uyu mukino ikegukana igikombe kugirango ibashe gushimisha abakunzi bayo uyu mwaka.




