
Abanya-Uganda babarizwa mu bwoko bwitwa “Banyarwanda” bafite inkomoko mu Rwanda, bishimiye cyane ko Dr. Lawrence Muganga yagizwe umunyabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu.
Uyu mugabo wari umwe mu bayobozi ba kaminuza ya Victoria, ni umwe mu banyuze muri byinshi birimo no kuba yarigeze gushinjwa kuba intasi y’u Rwanda mu gihe ibihugu byombi umubano wabyo wazagamo agatotsi.
Aba baturage bamwe muri Uganda, impamvu ituma bishimira umwanya Muganga yahawe ni uko ari n’umwe mu babavugiraga cyane ashaka ko Banyarwanda bajya boroherezwa mu kubona ibyangombwa nka pasiporo.
SOMA:Abanyarwanda bo muri Uganda bakoze igitaramo mu myambaro yera
Bamwe mu bari kwerekana cyane ko bishimiye uburyo Perezida Museveni yashyizeho guverinoma bazakorana muri mand ya 2026-2031, ni Frank Gashumba uvuga ko ibyishimo biri kumwica.
Gashumba nawe ni umwe mu barwanira cyane uburenganzira bw’Abanyarwanda bo muri Uganda ndetse akaba yarashize umuryango bahuriramo wiswe “Abavandimwe”.







