
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, bageze i Zanzibar aho bagiye gufata mu mugongo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, nyuma y’uko apfushije umugabo we.
Ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, Perezida Évariste Ndayishimiye yari kumwe n’umugore we, Angeline Ndayishimiye, ndetse na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, basuye Perezida Samia Suluhu Hassan mu rugo rwe ruherereye i Kizimkazi, muri Zanzibar.
Aba bayobozi bagiye kwifatanya na Perezida Samia Suluhu Hassan mu kababaro gakomeye katewe n’urupfu rw’umugabo we, Hafidh Ameir Hassan, witabye Imana ku wa Mbere ushize.
Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Perezida Ndayishimiye yashyize umukono mu gitabo cyagenewe ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango w’uwitabye Imana.
Perezida Ndayishimiye kandi yashimangiye ko u Burundi bwifatanyije na Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania muri ibi bihe by’akababaro.
Ku ruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi, na we yageze muri Zanzibar ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri, ari kumwe n’umugore we, Denise Nyakeru Tshisekedi.
Soma indi nkuru bifitanye isano:Tanzania: Umugabo wa Perezida Samia Suluhu yitabye Imana azize indwara y’umutima
Perezidansi ya RDC yatangaje ko Perezida Tshisekedi yari yagiye kwifatanya na mugenzi we wa Tanzania mu kababaro no kumuha ubutumwa bwo kumwihanganisha nyuma y’urupfu rw’umugabo we.
Uru ruzinduko kandi rwagaragaje umubano w’ubuvandimwe n’ubufatanye hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya RDC.
Kuba Tshisekedi na Ndayishimiye baragiye gufata mu mugongo Samia Suluhu Hassan byagaragaje ubufatanye bw’abayobozi b’ibihugu byo mu karere mu bihe bikomeye, aho bombi bagaragaje ko bifatanyije na Perezida wa Tanzania ndetse n’umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.







