
Umunyamakuru ukunzwe na benshi, Tijara Kabendera, yavuze ku munsi yigeze gushwana n’umumotari bapfa kutagira umuco wo gushimira umuntu wari umufashije.
Tijara yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI TV, agaragaza ko umuco wo gushima muri sosiyete Nyarwanda ugenda ucika.
Yavuze ko ubwo yari agikora kuri RBA, afite ikiganiro cya mu gitondo saa mbili, yafashe moto maze abwira umumotari ko afite amafaranga ibihumbi bitanu gusa. Bageze kuri sitasiyo iri i Kanogo, barahagarara kugira ngo umumotari ajye kuvunjisha.
Tijara yavuze ko ikibazo cyavutse ubwo uwo mumotari yasabaga undi muntu kumuvunjira amafaranga, ariko akabikora atamubwiye na “mwaramutse” cyangwa ngo amushimire.
Ati: “Nari nkikora kuri Radio Rwanda, mfite ikiganiro cya mu gitondo saa mbili niba ntibeshye, mfata moto ndagenda, motari mubwira kare ko mfite bitanu, turagenda tugeze kuri sitasiyo yari hano mu Kanogo turahagarara ajya kuvunjisha, yari umupapa mukuru ntabwo yari umwana.”
Yakomeje agira ati: “Bijya gutangira amvuruga mu mutwe, yabwiye uwo mwana ngo wamvunjiye sha, nta na mwaramutse, aramuvunjira ntiyabyitaho, undi ashyira mu mufuka ahita agenda, kwa kundi unzi ntajya ndipfana, ndamubaza nti ufite ubumuntu? Arantwaye sintekereza ko yantura hasi, twagiye dushwana kugera Kacyiru.”
Tijara yavuze ko icyamubabaje kurushaho ari uko uyu mumotari yumvaga ko nta kosa yakoze.
Ati: “Nti wowe ufite ubumuntu? Ati nkoze iki? Nti umwana w’abandi ntumubwiye mwaramutse, arakuvunjiye ntumushimiye, arambwira ngo byari ngombwa se? Ntamubwira ngo nta kibazo binyeretse abo wabyaye uko urimo kubarera, tugenda duterana amagambo.”
Uyu munyamakuru yavuze ko ubwo umumotari yamugezaga kuri Radio Rwanda, akazamuka, yamuhamagaye maze amubwira ko amuhaye isomo ry’umunsi kandi ko mu buzima bwe bwose yari asigaje, agiye kurigenderaho.
Tijara yavuze ko yahise afata umwanya wo kumwumva aho gukomeza kumurakarira. Yaje gusanga uwo mumotari yari afite agahinda gakabije ndetse n’ibibazo byo mu rugo bishobora kuba byaramurenze.
Ibi byatumye Tijara ashimangira ko rimwe na rimwe imyitwarire umuntu agaragaza ishobora kuba ifitanye isano n’ibibazo arimo kunyuramo, bityo ko ari ngombwa kugerageza kumva undi muntu mbere yo kumucira urubanza.



