
Umuhanzikazi Sofiya Nzau wo muri Kenya yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba ubashije kugeza kuri 750 z’abumvise ibihangano bye kuri Spotify.
Uyu muhanzikazi kandi ni nawe muhanzi wa mbere muri aka Karere ugira abumva ibihangano bye kuri Spotify benshi buri kwezi, abagera kuri miliyoni 6 zirenga.
SOMA:Element ashaka gukorana na Jose Chameleone
Indirimbo “Mwaki” yakoranye na Zerb ni yo ya mbere imaze kumvwa cyane, aho yonyine ifite inshuro zirenga miliyoni 396, uretse kuba ariyo ye ya mbere yumviswe cyane nta n’indi iyihiga mu Karere.
Nzau n’ubwo agira iyi mibare myinshi kuri Spotify gusa usanga ku zindi mbuga zicururizwaho imiziki atumva cyane isanzwe zikoreshwa na benshi nka YouTube.




