
Umunyamakuru Fatakumavuta mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho ari kugororerwa i Mageragere, yavuze ko muri iyi minsi ari gukunda indirimbo “Extra Stamina” ya Diez Dola ndetse yongeraho we yabonye ubuhanga bw’uyu muhanzi mbere hose.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ari mu igororero rya Nyarugenge, yavuze ko muri iyi minsi ari gukunda indirimbo “Extra Stamina” ya Diez Dola.
SOMA:Davis D yagaragaje ko Diez Dola ateye ubwoba mu muziki
Fata kandi avuga icyo gihe yabonaga ubuhanga bwa Diez Dola, yambwiraga abashoramari ko badakwiye gushora imari kuri uyu muhanzi.
Uyu munyamakuru uri kurangiza igifungo cye, akomeza yumvikanisha ko impano idasanzwe ya Diez Dola yayibonye kuva kera ngo gusa ubu yishimira ko abantu batangiye kubona uwo Diez Dola ari we.





