Sintex nyuma yo kwiyegurira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye yambere izaba igizwe n’indirimbo za Gospel gusa ndetse akaba azifashisha abahanzi basanzwe bafite izina rikomeye muri Gospel ya hano mu Rwanda.
Umuhanzi Sintex kuri ubu wemeza ko yamaze gufata umwanzuro wo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa bifite umwihariko kuko zizaba ari indirimbo zishingiye ku rubyiruko cyane aho yemeza ko agiye gushyira hanze album ye yambere Kandi nyinshi mu ndirimbo zigize iyi Album zikaba zaramaze kurangira.
Nkuko Sintex yabitangarije 3dtvrwanda.com akaba yadutangarije ko nkuko abantu nakunze cyane indirimbo Hands of God ari ubwo yakozemo n’izindi ndirimbo zizagaragara kuri album ye agomba gutangaza vuba igihe azayishyirira hanze ndetse ahamya adashidikanya ko hari benshi izo ndirimbo zizafasha guhinduka bakagerageza kugendera mu nzira nziza.
Sintex akaba yemeje ko nyuma yo gufata umwanzuro wo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bigoranye kuba abantu bazongera kumubona akora indirimbo zisanzwe kuko yumva igihe asigaje kwisi ashaka kucyegurira Imana.
