Umuhanzi The Ben amaze iminsi mu bitaro kuva mu rukerera rwo kuwa mbere aho inshuti ze zemeza ko yafashwe ku cyumweru avuga ko atameze neza bigeze mu masaha y’ijoro araremba ubu akaba ari mu bitaro bya Kanombe.
Ubwo The Ben yari yajyanye na Bruce Melody gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ku cyumweru taliki 13 Mata 2026 yakomeje kumva atameze neza byatumye atandukana nabo bari bajyanye kare kugirango ajye kuruhuka.
Amakuru ahari akaba yemeza ko bigeze mu gicuku cy’uwo munsi The Ben yakomeje kuremba cyane ndetse biza gutuma muri icyo gicuku ajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Nubwo indwara The Ben arwaye tutabashije kuyimenya gusa kuri ubu uyu muhanzi akaba akirwariye mu bitaro bya Kanombe aho akomeje kwitabwaho n’abaganga.
