
Umuhanzi Shaffy uri mu bitaramo bizenguruka Canada, mbere y’uko ataramira Ottawa mu mpera z’iki cyumweru, yabanje kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Amb. Higiro Proper baganira kuri byinshi birimo uruhare rw’ubuhanzi mu guteza imbere urubyiruko ndetse n’uko buhuza abantu.
Nyuma y’igitaramo yakorewe mu mujyi wa Montreal, uyu muhanzi akurikijeho Ottawa ndetse ibi bitaramo byombi mbere y’uko biba amatike yabyo yari yashize ku Isoko.
Shaffy izataramira Ottawa ku wa 23 Gicurasi 2026, yavuze ko yishimiye guhura na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada nde bakaba bagira n’ibiganiro.
Yagize ati “Byari ibyishimo guhura na Ambasaderi w’u Rwandabmuri Canada, Nyakubahwa Prosper Higiro. Twaganiriye ku buryo ubuhanzi bushobora guteza imbere igihugu, guha imbaraga urubyiruko, no kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.”Nishimiye kuba ndi umwe mu bagize urugendo rwaho umuziki uhurira n’impinduka zifite icyo zisobanuye.”
Ambasade y’u Rwanda muri Canada muri rusange nayo yifurije Shaffy ko yazagira igitaramo cyiza ndetse no gukomeza kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.






