Senateri Dr. Frank Habineza akaba n’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) yavuze ko mu Rwanda hari imitwe ya politiki inyuranye kandi ifite ibitekerezo byigenga igenderaho ariko ko kutavuga rumwe kwayo atari imirwano cyangwa kwangiza ibimaze kugerwaho.
Yagize ati “Ntibibuza buri mutwe wa politiki kugira uko ubona ibintu bitandukanye n’undi bamwe bita ‘opposition’. Kutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda si ukurwana cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho nyuma y’imyaka 32 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Akomeza agira ati “Opposition’ yacu ni ugutanga ibitekerezo no gushaka ibisubizo ku bibazo bihari kandi tuzirikana ko u Rwanda rwagize amateka mabi.”
Ibi ni ibikubiye mu ijambo yavuze ku wa 13 Mata 2026, ubwo yari mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo hanibukwa abanyapolitiki bishwe bizira kwanga umugambi wo kwica Abatutsi.
