
Umuhanzi ndetse akaba n’umusizi Junior Rumaga yatangaje ko yashenguwe cyane n’urupfu rwa Nyirabagande Dorocelle wamenyekanye nka Languida mu ikinamico urunana urupfu rwe rukaba rwamenyekanye kuri iki cyumweru aho Rumaga yemeza ko yabuze uwo yafataga nk’umubyeyi.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Rumaga yavuze ko uyu mubyeyi yamubereye isoko y’urukundo n’uburere ndetse ko azahora amwibuka nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu buzima bwe.
“Twahujwe n’Imana cyane n’impano kuva nkiri umwana. Mawe Nyirabagande Dorocelle, umubyeyi benshi twakuze dukunda mu ikinamico urunana nka Languida aratabaye. Mbuze umubyeyi mu bundi buryo.”
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo byamenyekanye ko uyu mubyeyi yitabye Imana.





