
Umuhanzi Okkama yatangaje ko kuri uyu wa mbere taliki 8 Kamena 2026 aribwo azashyira hanze Album ye nshya yitwa ” Nyamabara ” aboneraho no gusaba abakunzi be kuzayiha umwanya bakayumva bitewe n’uburyohe ikoranye.
Okkama umwe mu banyempano bakomeye hano mu Rwanda gusa akaba Atari aherutse gushyira hanze ibihangano bishya yateguje abakunzi be album ye nshya agomba gushyira hanze kuri uyu wa mbere.
Kuri iyi Album nshya umuhanzi Okkama ateganya gushyira hanze kuri uyu wa mbere akaba yaragiye yifashisha abandi bahanzi basanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda mu rwego rwo kuyongerera uburyohe.
Okkama akaba yijeje abakunzi be ko ahamya adashidikanya ko iyi album izabashimisha cyane kuko mu kuyikora yayihaye umwanya uhagije.





