
Umuraperi Racine uzwiho kugira ikaramu ityaye mu buhanzi, aganira na The Choice Live yavuze ko ahantu hatangaje yandikiye indirimbo ari mu bwiherero, ngo igihe yari yasuye abantu akabura ahantu hatuje hamufasha agahitamo kuba ari ajya.
Uyu muhanzi avuga ko abantu yari yasuye yumva atababangamira ngo asubiremo imirongo ari kwandika kandi ngo nyamara yari abonye ikiraka cyo kwandika indirimbo Papa Cyangwe.
SOMA:Papa Cyangwe yihenuye ku bamuvugaga ibyo kugenda kuri moto
Nyuma nibwo yigiriye inama yo kujya mu bwiherero hari umutuzo maze mu minota micye ngo aba arangije kwandika indirimbo ahita ayiha mugenzi we wari wamuhaye isoko.
Racine ufite indirimbo nshya hanze yise “Amina” avuga ko iyi ndirimbo yandikaga icyo gihe ari “Bambe” ya Papa Cyangwe yakoranye na Social Mulla. Aha yandikaga agace uyu muraperi mugenzi we aririmbamo.






