
Mu gihe u Bufaransa buri gutakaza ijambo ryabwo mu karere ka Sahel, mu bihugu nka Mali, Burkina Faso na Niger, Perezida Emmanuel Macron ari gukora ibishoboka byose ngo iki gihugu cyongere kugira ijambo muri Afurika.
Ibi binagaragazwa n’uburyo uyu muyobozi yateguye inama yiswe “Africa Forward Summit”, yahuje abayobozi barenga 30 baturutse ku mugabane wa Afurika i Nairobi kuva ku wa Mbere, ikaba iya mbere ihuje iki gihugu n’ibyo muri Afurika ikabera mu gihugu gikoresha cyane Icyongereza.
Nk’uko bamwe mu basesenguzi mpuzamahanga mu bya politike babivuga, bagaragaza ko ubu ari uburyo u Bufaransa buri gukoresha kugira ngo bwongere kugira ijambo rikomeye muri Afurika.
Perezida Macron muri Kenya, yanahakoreye siporo ya mu gitondo ari kumwe n’umunyabigwi muri Marathon, Eliud Kipchoge, byose bihuzwa no kwiyegereza cyane Abanyafurika.






