
Umusifuzi wo mu gihugu cya Somaria nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika gusifura igikombe cy’isi bitewe nuko batangaje ko ashobora kuba akorana n’umutwe w’iterabwoba yamaze guhabwa umukino ukomeye wa nyuma wa UEFA Super Cup ugomba guhuza Paris Saint Germain na Aston villa.
Umunya-Somalia Omar Artan yahawe kuzasifura umukino wa UEFA Super Cup uzahuza Paris Saint-Germain na Aston Villa ku wa 12 Kanama 2026.
Ni mu gihe uyu musifuzi yakuwe ku rutonde rw’abazasifura Igikombe cy’Isi nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Omar Artan akaba ariwe wari uherutse kwegukana igikombe cy’umusifuzi mwiza muri Afurika aho nyima yo kwangirwa gusifura mu gikombe cy’isi mu gihugu cye yacyiriwe nk’umwami.




