
Ikipe ya APR FC nyuma yo kugura umukinnyi Cheick Djibril Ouattara ukomoka muri Burkina Faso yongeye kwerekeza muri iki gihugu aho iri mu biganiro na myugariro wa As Douane witwa Hanaby Hadalou Sagne ufite imyaka 25 akaba akina mu mutima w’ubwugarizi ndetse akaba anakinira ikipe y’igihugu ya Burkina Faso .
APR FC yamaze kunyurwa n’ibyo rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso Cheick Djibril Ouattara kuri ubu ikaba iri mu biganiro bya ntuma na myugariro ukomoka muri iki gihugu.
Amakuru ahari arahamya ko APR FC yaba yatangiye gahunda yo gusinyisha Umunya-Burkina Faso ukina nka myugariro Hanaby Hadalou Sagne w’imyaka 25 ndetse n’ibiganiro hagati y’impande zombi bikaba bigeze kure.
Hanaby akinira ikipe ya AS Douanes (Ouagadougou) nk’umukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi ariko akaba anashobora gukina inyuma ku ruhande rw’iburyo.



