
Kwizera Olivier nyuma yaho akomeje gushimirwa n’abahanzi bo muri Nigeria barimo Paddy k na Timi kubera kumenyekanisha indirimbo zabo abahanzi Nyarwanda batangiye gusaba uyu mukinnyi ko nabo yababwira igiciro bisaba akazajya abafasha mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano byabo.
Umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier akomeje kwigabiza imbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo ari kugenda amenyekanisha bamwe mu bahanzi bo muri Nigeria bari basanzwe badafite abakunzi benshi mu Rwanda.
Nyuma yo kubona uruhare rukomeye kwizera Olivier ari kugira mu kumenyekanisha aba bahanzi bo muri Nigeria ndetse bikanatanga umusaruro Aho agenda anashimirwa n’abahanzi aba yafashije bamwe mu bahanzi Nyarwanda batangiye kumusaba ko yababibwira ikiguzi bisaba ariko nabo akajya abafasha kwamamaza ibikorwa byabo.
Kwizera Olivier impano yo kuririmba ikaba ikomeje kumukurikirana aho benshi bakomeje kwibaza niba ari impano ya Papa we Soso Mado imurimo cyane ko nawe yakoze amateka akomeye cyane hano mu Rwanda muri muzika.



