
Umuganga w’ikipe y’igihugu ya Brazil, Dr Rodrigo Lasmar yemeje ko imvune ya Neymar Jr izatuma amara hanze y’ikibuga igihe kingana n’ibyumweru 2 cyangwa 3 aho iyi mvune izatuma asiba imikino 3 irimo imikino ibiri Brazil izahuramo na Panama na Egypt, ndetse n’uw’igikombe cy’isi izahuriramo na Morocco.
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, Neymar Jr. Santos, ashobora kudakina Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brésil ritangaje ko afite imvune itaramwemereye kuguma mu mwiherero.
Neymar ni umwe mu bakinnyi bari bategerejwe cyane mu Ikipe y’Igihugu ya ‘Seleção’, dore ko byari ibyishimo bidasanzwe ku Banya-Brésil nyuma y’uko ahamagawe n’Umutoza wayo, Carlo Ancelotti.
Gusa uyu mukinnyi wazahajwe n’imvune ntabwo yakoze imyitozo ya mbere nyuma y’uko agize uburibwe mu mfundiko, abaganga b’Ikipe y’Igihugu bakemeza ko yabanza akitabwaho.



