
Mugisha Gilbert nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya APR FC ndetse bikagaragara ko iyi kipe itifuza kumwongerera amasezerano kuri ubu uyu mukinnyi ibiganiro hagati ye na As Kigali bikaba bigeze kure ndetse akaba ashobora kuyerekezamo hatagize igihinduka.
Uyu mukinnyi wari umaze muri APR FC imyaka itandatu nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports agiye kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe y’ingabo z’igihugu bikagaragara ko itifuza kumwongerera.
As Kigali benshi bemeza ko izaba ifite ubushobozi buhagije nyuma y’uko ariyo kipe yonyine yasigaye ifashwa n’umujyi wa Kigali ikaba ikomeje inzira yo kwiyubaka kuri ubu bakaba nifuza gusinyisha umukinnyi Mugisha Gilbert.
Mugisha Gilbert akaba kuri iyi nshuro atarabashije guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi aho benshi bemeza ko byatewe n’umusaruro nkene yagaragaje mu ikipe ya APR FC.



