
Umunya-Maroc Achraf Hakimi ukinira ikipe ya Paris Saint Germain niwe mukinnyi uhagarariye Afurika ku rutonde rw’abakinnyi bafite agaciro kari hejuru bazakina Igikombe cy’Isi cya 2026 aho agaciro ke kabarirwa muri miliyoni mirongo inani z’amayero (€ 80M ).
Achraf Hakimi nyuma yo kwitwara neza mu ikipe ya Paris Saint Germain bakabasha no kwegukana igikombe cya Champions League kuri ubu niwe mukinnyi wo mu ikipe y’igihugu yo muri Afurika ufite agaciro Kari hejuru mu bazakina igikombe cy’isi.
Ku rutonde rugaragaza agaciro k’abakinnyi bagiye gukina igikombe cy’isi Achraf Hakimi niwe ukinira ikipe y’igihugu yo muri Afurika ufite agaciro Kari hejuru ndetse akaba ari umwe mu bitezweho cyane mu ikipe y’igihugu ya Maroc.
Achraf Hakimi akaba asanzwe akinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ndetse akaba yaragize uruhare rukomeye cyane mu gutuma iyi kipe yegukana igikombe cya Champions League.



