
Umunyezamu Kimenyi Yves yahakanye amakuru yari amaze igihe amuvugwaho ko afite abandi bana atabyaranye na Muyango Claudie, gusa yaje kuvuga ko afite umwana umwe.
Kimenyi, wahoze ari umunyezamu w’amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yabivuze mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel ye yise ‘Beyond 90 Initiative’, aho yari kumwe n’abandi bakinnyi barimo Emery Bayisenge.
Muri iki kiganiro, Emery yabajije Kimenyi umubare w’abana afite. Kimenyi yabanje gutungurwa n’iki kibazo, nyuma asubiza ko afite umwana umwe gusa witwa Kimyenyi Miguel Yanis.
Emery yakomeje kumubaza ku bandi bana bakunze kumuvugaho, Kimenyi amusubiza ati: “Wafashe ibyo ngibyo ko bihagije.”
Muri Gicurasi 2026, umugore witwa Nana yari yatangaje kuri TikTok ko ari mu rukundo na Kimenyi Yves ndetse ko bafitanye abana b’impanga. Ibi byatumye amakuru avuga ko Kimenyi afite abandi bana akomeza gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Kimenyi yahakanye ayo makuru, avuga ko hari byinshi abantu bamuvugaho kubera ko ari umuntu uzwi, nyamara bidafite aho bihuriye n’ukuri.
Ati: “Ku mbuga nkoranyambaga, hari ibintu byinshi baba barakuvuzeho ukiri mu mwuga wa football. Usanga ibyinshi umuntu yarabikuvuzeho mutarahura, utanamuzi.”
Yavuze ko yari yaririnze kugira icyo abivugaho kuko atashakaga gukomeza kubiha umwanya.
Ku bijyanye n’amakuru avuga ko we na Muyango Claudie bashobora kuba baratandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko, Kimenyi ntiyatanze ibisobanuro birambuye, ahubwo yavuze ko igihe nikigera azabivugaho.
Ati: “Njye na we tubanye neza nk’inshuti, nta kibazo. Ariko ibyo ni ibintu bisanzwe, ku kuba habaho kutumvikana mugasinyura. Ukuri kwanjye nzakuvuga umunsi utari uyu, igihe nikigera nzagusubiza.”
Kimenyi na Muyango bari barasezeranye ndetse babyaranye umwana umwe. Mu minsi ishize, havuzwe amakuru ko aba bombi baba baragejeje ikibazo cyabo mu rukiko kugira ngo batandukane mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma y’igihe bivugwa ko batakibana.



