
Umuraperi w’icyamamare Jay-Z yongeye kwisanga mu nkiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho kuri ubu ari guhangana n’umuryango w’umwana bamushinja kubyara witwa Rymir Satterthwaite.
Uyu muhanzi yasabye urukiko kudahanagura umwenda w’amadolari 119,000$ (asaga miliyoni 170 Frw) nyirakuru w’uwo mwana yategetswe kumwishyura nyuma yuko atsinzwe urubanza.
Jay-Z yavuze ko yakoresheje amafaranga menshi mu kwiregura ku birego byakomeje kumukurikirana imyaka myinshi bityo ko agomba kuyasubizwa.
Mu kirego cye, Jay-Z avuga ko yamaze gukoresha amafaranga menshi cyane (abarirwa mu bihumbi amagana) mu byerekeye imanza zo guhangana na Lillie ndetse na Rymir.
Jay-Z yanagaragaje ko imanza zose Lillie yamureze zateshejwe agaciro… ariko avuga ko imyitwarire yo kumuhutaza no kumugora yakomeje, kandi ko icyo yamwizeza atazahara umwenda amufitiye muri iki gihe.

Lillie we yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cya Jay-Z, avuga ko atujuje ibisabwa mu mikorere y’urubanza. Kuri ubu uru rubanza ruracyakomeje.
Rymir Satterthwaite avuga ko nyina, Wanda Satterthwaite, yagiranye umubano na Jay-Z, ibyo bikaba aribyo byabyaye kuvuka kwe.
Uyu mugore bivugwa ko yabyaranye na Jay-Z amakuru avuga ko hashize igihe kinini yaritabye Imana.




