
Umutoza wa Vipers Ivan Minnaert wigeze no gutoza ikipe ya Rayon Sports yagizwe umutoza w’umwaka wa shampiyona ya Uganda ( Uganda Premier League) 2025/26 nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
Ivan Minnaert n’umwe mu batoza batoje mu Rwanda harimo ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe ya Gorilla kuri ubu akaba ari umutoza wa Vipers mu gihugu cya Uganda aho yahembwe nk’umutoza mwiza w’umwaka muri shampiyona yo mu gihugu cya Uganda.
Uyu mutoza wabashije guhesha ikipe ya Vipers igikombe cy’isi cya shampiyona ndetse akaba ari nayo izahagararira igihugu cya Uganda mu mikino ya CAF Champions League ibi bikaba byamuhesheje amahirwe yo kwegukana igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka.
Ivan Minnaert ubusanzwe akaba ari umwe mu batoza badatinya kugaragaza ko bakunda cyane u Rwanda ndetse n’igihe cyose iyo ari mu biruhuko akunda kuba yibereye i Kigali.



