
Abategura igitaramo cy’urwenya cya ‘Comedy Store’ cyatumiwemo The Ben, Diamond Platnumz na Eric Omondi bemeje ko cyasubitswe kubera ingamba Leta ya Uganda yashyizeho mu rwego gukumira ikwirakwira rya Ebola.
Mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ibitaramo bya Comedy Store bitangijwe cyari kuzaba tariki 5 Kamena 2026, cyasubitswe.
Itangazo rirakomeza riti “Nyuma yo kujya inama n’abantu batandukanye, tubabajwe no kubamenyesha ko twafashe icyemezo cyo gusubika igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi ‘Comedy Store’ imaze.”
The Ben na Diamond Platnumz bakaba basanzwe bafitanye indirimbo “Why ” bakoranye ndetse umunsi ku munsi bakaba badasiba kugaragaza ubucuti bafitanye.




