
Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri yatangaje ko yiteguye gutanga angana na miliyoni eshatu z’amadorali ( $3M ) kugirango ibashe kwegukana Girumugisha Jean Claude ufite amasezerano muri Al Hilal azamugeza muri 2029 kugirango aze kuyifasha kwitwara neza cyane ko muri shampiyona irangiye iyi kipe yahuye n’ibibazo bikomeye ntibashe kwitwara.
Girumugisha Jean Claude yakomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye kuri ubu ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri yiyemeje gutanga angana na miliyoni eshatu z’amadorari ariko ikabasha kwegukana uyu rutahizamu ukina uca ku mpande.
Al Ahly kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona yo mu Misili inyuma ya Zamarek ndetse na Pyramids irifuza kongera Girumugisha Jean Claude mu bakinnyi bayo mu rwego rwo kurushaho gukomeza ubusatirizi bw’iyi kipe ndetse ikaba initeguye kumutangaho akayabo.
Girumugisha Jean Claude akaba ari umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu ikipe ya Al Hilal ndetse akaba akomeje kugenda yifuzwa n’amakipe atandukanye.



