
Indirimbo “LE ME BE” ya Elvin Cena yitiriwe ‘The Second Voice’ yafashe icyumweru cya kabiri ikiyoboye kuri Billboard U.S Afrobeats Songs.
Uru rutonde rushyirwaho indirimbo 50 zo muri Afurika zikunzwe cyane mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyi ndirimbo yanogejwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) yinjije ku mwanya wa mbere mu cyumweru cya tariki 9 Gicurasi none n’ubu iyoboye ku cyumweru cya tariki 16 Gicurasi.
Iyi ndirimbo y’umuhanzi w’Umunyarwanda yabaye iya mbere yo muhanzi wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ibashije kugera ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde.
Elvin Cena wakoze iyi ndirimbo yifashishije ubwenge buhangano iri kumukorera amateka ahambaye mu muziki w’Isi.






