
Al Hilal yegukanye shampiyona y’u Rwanda ( BK PRO LEAGUE) 2025-2026 nyuma yo gutsinda ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1 ikaba yujuje amanota 73 bamwe mu bakinnyi bayo bakaba bagomba guhita berekeza muri Sudan.
Al Hilal imaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda bitewe n’imikinire yayo niyo yegukanye igikombe igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ( BK PRO LEAGUE ) dore ko mbere yo gukina uyu mukino yasabwaga kunganya gusa.
Ni umukino benshi mu bawukurikiranye bahaga amahirwe menshi ikipe ya Al Hilal ko iza gutsinda uyu mukino ndetse ikaba yanakinnye uyu mukino igikombe igomba guhabwa kihateretse.
Al Hilal ikaba igomba guhita yerekeza mu gihugu cya Sudan aho igomba kwitabira imikino ya kamarampaka mu rwego rwo kumenya amakipe azasohokera iki gihugu.




