
Jean Claude Girumugisha nyuma yo kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi ikaza kunyagira na Maroc mu mukino wa gicuti ibitego 5-0 yasabye imbabazi kuba atarabashije kwitabira ubwo butumire bitewe nuko ikipe ye ya Al Hilal Omdurman iri gusoza imikino ya nyuma ya shampiyona.
Umukinnyi ukinira Al Hilal Omdurman, Jean Claude Girumugisha, yasabye imbabazi ikipe ye y’igihugu y’Uburundi kubera ko yananiwe kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu ubwo yatsindwaga na Maroc ibitego 5-0 ntanabashe gutanga raporo.
Mu gihe ikipe y’igihugu ya Maroc yitegura gukina imikino y’igikombe cy’isi yabanje gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’Uburundi aho byarangiye iyinyagiye ibitego 5-0 uyu mukino Jean Claude Girumugisha akaba atarabashije kuwitabira.
Girumugisha akaba yasabye imbabazi atangaza ko icyatumye atitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu byatewe nuko ikipe akinira ya Al Hilal Omdurman iri gukina imikino ya kamarampaka muri shampiyona yo muri Sudan Kandi ariyo igomba kubahesha itike.



