
Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye yashyikirije ibendera ry’igihugu abakinnyi bagiye kwitabira igikombe cy’isi kizabera muri America aho bazahaguruka kuri uyu wa kane abasaba kuzahagararira igihugu neza ndetse no kuzagihesha ishema.
Mu gihe ikipe y’igihugu ya Senegal yitegura kwitabira imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri America perezida w’icyi gihugu yashyikirije ibendera ry’igihugu abasaba kuzabahesha ishema ndetse no kumenya ko bahagarariye abaturage Bose b’icyo gihugu.
Perezida Bassirou Diomaye Faye akaba yasabye aba bakinnyi kugenda bazi ikibajyanye Kandi bakamenya ko bahagarariye igihugu cyose muri rusange bityo bagomba kucyitangira ndetse no gukora uko bashoboye bagatahukana ishema.
Senegal ikaba yari iherutse kwegukana igikombe cy’Afurika nubwo nyuma byaje kuzamo ibibazo bakemeza ko igikombe kigomba guhabwa ikipe ya Maroc.




