
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali ryamaze gutangaza umutoza Florent Ibenge nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu aho agomba gusimbura umutoza Tom Saintfiet bakaba bategereje ko agera mu gihugu cya Mali ubundi bakabishyira ku mugaragaro.
Kugeza ubu Frorent Ibenge utoza ikipe ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania uyu mutoza akaba azwiho kugira ubuhanga buhambaye mu bijyanye no gutoza akaba yamaze kugirirwa ikizere n’ikipe y’igihugu ya Mali.
Uyu mutoza ufite amateka azwi ku mugabane w’Afurika akaba afite imyaka 63 y’amavuko yigaragaje nk’umwe mu batoza bubashywe muri Afurika mu myaka yashize. Mu gihe yari umutoza w’ikipe y’igihugu ya DR Congo aho yayihesheje umudali wa bronze muri AFCON 2015 mbere yo gukora amateka yo gutwara igikombe cya CHAN 2016 ibintu bitigeze bibaho mu mupira w’amaguru wa Kongo.
Ku rwego rw’amakipe, Ibenge kandi yasize amateka ye muri AS Vita Club, agera ku mukino wanyuma wa CAF Confederation Cup mu 2018. Kuba yarabaye muri RS Berkane byashimangiye ubuhanga bwe akusanya ibikombe byinshi byo mu gihugu ndetse n’umugabane w’ Afurika harimo n’igikombe cya CAF Confederation Cup.



