
Sherrie Silver Foundation yatangaje ko yamaze gutandukana n’umwe mu bana bafashaga witwa ‘Iranzi’, usanzwe ari umuraperi akaba n’umubyinnyi nyuma yo kumubonaho imyitwarire itari myiza bakagerageza kugoragoza ariko bikarangira binaniranye.
Umuryango wa Sherrie Silver Foundation watangaje ku mugaragaro ko utakiri gukorana n’umwe mu bafana bafashaga witwa ‘Iranzi’, usanzwe ari umuraperi akaba n’umubyinnyi.
Ni umwanzuro wafashwe kuva tariki 02 Gicurasi 2026, nyuma yo kubona ko indangagaciro z’uyu muryango zitagihura n’iza Iranzi n’ubwo bakoze ibishoboka byose ngo bahurize hamwe bikanga.
Babivuze mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, ndetse bamwifuriza amahirwe masa.




